
UMUNSI WA MBERE W’AMARUSHANWA YA GWIZAMAHORO CUP 2023, MURI PAROISSE YA RUHUHA,
Kuri uyu wa 18 Kamena 2023, AJECL ifatanyije na Paroisse ya Ruhuha batangije kumugaragaro amarushanwa ya GWIZAMAHORO CUP 2023.
GWIZAMAHORO CUP ni irushanwa ngarukamwaka, ryateguwe na AJECL ifatanyije na Paruwasi gatorika ya Ruhuha muri Gahunda ya GWIZAMAHORO PROGRAM 2100, rikaba rifite Intego yo gushishikariza urubyiruko kubana neza binyuze mu nsanganyamatsiko yaryo igira iti “ Imfura z’ikinyejana cya21: Tubyirukiye “Gukina no Kubana ntitubyirukiye Guhangana no Kurwana”. Iri rushanwa rikaba ryaratangiye gukinwa mu mwaka wa 2022.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa Gwizamahoro cup 2023 hatanzwe INYIGISHO zikurikira:
Inyigisho yatanzwe yibanze ku ntego y’iri rushanwa yo kwimakaza umuco w’ubuvandimwe n’amahoro mu rubyiruko rw’ikinyejana cya 21.
Igice cya mbere cy’inyigisho cyaranzwe n’umuco wo kuramukanya mu ndamukanyo y’umuryango wa AJECL itera inkunga iri rushanwa igira iti: Gwizamahoro – Tuyagabe. Muri iyi ndamukanyo hakubiyemo icyo twifuriza umunyarwanda wese muri iki kinyejana: kwigiramo amahoro y’umutima no kuyaha abandi aho ari hose. Aya ni amahoro yezu yahaye abe agira ati: “ Mbasigiye amahoro mbahaye amahoro yange, sinyabahaye nk’uko isi iyatanga, ntimugire ubwoba kandi ntimukuke umutima” Jn 14, 27.
Hakurikiyeho uburyo bwo kwibwirana bwimakaza umuco w’ubuvandimwe, aho uwo ndiwe n’icyo mfana n’abandi biza mbere y’icyo ndicyo mu muryango nyarwanda mu nyungu zange n’iz’abandi.
Aha umuntu akaba abanza kubwira abandi amazina ye, ariyo amutandukanya n’abandi, hanyuma agahamya ko ari umuvandimwe wabo bose, akaba umwana umwe mu bikinyejana cye, akabona kuvuga icyo aricyo mu muryango nyarwanda, umurimo akora, amashuri yize n’ibindi byose yashaka kongeraho.
Urugero:
Nitwa IYAKAREMYE Theogene, ndi umuvandimwe wanyu, ndi bucura w’ikinyejana cya 21, nkaba ndi padiri ushinzwe urubyiruko muri paroisse ya Ruhuha, nkaba narashinze umuryango AJECL.
Igice cya kabiri cy’inyigisho kibanze ku nsanganyamatsiko y’irushanwa ikubiye mu muhigo w’imfura z’ikinyejana cya 21:
Imfura z’ikinyejana cya 21, tubyirukiye gukina no kubana, ntitubyirukiye guhangana no kurwana.
Uyu muhigo ushimangira ubuvandimwe n’amahoro bigomba kuranga abavandimwe nyine. Barakina , bakabana bakirinda impamvu zose zatuma bahangana cyangwa barwana. Umuvandimwe yifuriza umuvandimwe we ubuzima buzira umuze, aha niho hagaragajwe ko uyu muco w’ubuvandimwe wagombye kuzana kubahana hagati y’urubyiruko rw’ibitsina byombi, nka bashiki na basaza b’abandi. Ibi bigaca umuco mubi w’inda ziterwa urubyiruko rw’abakobwa, bikaruviramo kubaho nabi, inzozi z’ejo hazaza heza zikagorana kugerwaho.
Ni muri uwo muhigo kandi bakanguriwemo gukina imikino yabo yose, kuburyo ubuvandimwe bafitanye budahungabanywa n’ishyaka ryo gutsindana. Aha basabwe kwirinda ihame ryo mu mikino isanzwe, aho ubura umupira ugatera akaguru. Bashishikarijwe gukina neza, bumvishwa ko aho kuvuna mugenzi wawe, wamureka agatsinda igitego kuko ubuzima bwe bukurutira gutsindwa igitego.
IKIGERERANYO CY’ABAGEZWEHO N’UBUTUMWA BW’UMUNSI
Abakinnyi kuri buri kibuga bari hagati ya 60 na 80
Abaje kureba umupira:
Ku kibuga cya Kabasengerezi hari abagera ku 100
Ku kibuga cya Mareba, haje abasaga 500
Imikino yo kwishyura iteganijwe ku cyumweru taliki 25 Kamena 2023, kuburyo bukurikira:
Amafoto: