• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
Bugesera: Abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwa Twimpala  basoje inyigisho  z’umuco w’amahoro.

Bugesera: Abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwa Twimpala basoje inyigisho z’umuco w’amahoro.

Ku wa 26/07/2024 mu rwunge rw’amashuli rwa Twimpala  abanyeshuli 16 bibumbiye muri Gwizamahoro  club basoje inyigisho z’umuco w’amahoro  bakoze amasezerano y’abubatsi  b’amahoro banahabwa  impamyabushobozi  biyemeza kujya kwimakaza umuco w’ubuvandimwe n’amahoro.

Ni umuhamgo wabimburiwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Padiri IYAKAREMYE Theogene akaba ari nawe washinze umuryango AJECL (Association des Jeunes de Saint Charles Luanga) Yagarutse ku nyigisho  basoje  abasaba kuba umusemburo w’impinduka aho batuye   bakubaka  IGISEKURU GISHYA ,IGIHUGU CYIZA,N’AMAHORO ARAMA.  Iyo ikaba ari nayo nsanganyamatsiko ya AJECL  Yo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 20 imaze ishinzwe.

Mu butumwa bwanyujijwe mu mivugo, abahawe impamyabushobozi bashimangiye ko “KUBAHO  ARI UKUBANA ,ABARIHO NTACYO BAPFA ,ABAPFU BAPFA UBUSA”

NAHIMANA Prosper wahuguye abasoje inyigisho z’umuco w’amahoro  muri GS Twimpala yavuze ko izo nyigisho zifasha umuntu kuba umuntu nyamuntu ashishikariza abandi banyeshuli kuzitabira kujya muri Gwizamahoro club umwaka utaha kuko bizabafasha kuba abantu bazima bageze mubuzima busanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×