• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
Bugesera: Hatanzwe ibihembo kumakipe yahize andi mu irushanwa rya Gwizamahoro cup,

Bugesera: Hatanzwe ibihembo kumakipe yahize andi mu irushanwa rya Gwizamahoro cup,

Gwizamahoro cup, ni amarushanwa y’umupira w’amaguru ategurwa na AJECL ifatanyije na paruwasi Gatorika ya Ruhuha, agahuza amakipe y’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa babarizwa muri santarali sigize paruwasi ya Ruhuha.

Ikiba kigamijwe muri aya marushanwa ni ugutoza urubyiruko kwimakaza umuco w’amahoro binyuze mu mikino nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko yaryo igira iti’’ Imfura z’ikinyejana cya21 tubyirukiye gukina no kubana, ntitubyirukiye guhangana no kurwana”

Mu gusoza amarushanwa y’uyu mwaka kuri uyu wa 07/09/2024, mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ruhuha hakinwe imikino ya nyuma ya Gwizamahoro cup,

Mubahungu, Nziranziza yahuye na Twimpala ku mukino wa nyuma, iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, hiyambazwa penaliti maze Nziranziza itwara igikombe yinjije Penaliti 5 kuri 4 za Twimpala.

 

Ikipe ya Nziranziza ishyikirizwa igikombe

Mubakobwa Mareba yakinnye na Twimpala kumukino wa nyuma, iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1 kuri 1, hiyambazwa penaliti maze Twimpala itwara igikombe yinjije penaliti 5 kuri 4 za Mareba.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye bahagarariye inzego bwite za leta, kiriziya Gatorika n’ahagarariye abaterankunga b’irushanwa.

Padiri, IYAKAREMYE Theogene washinze umuryango AJECL, yabwiye abitabiriye aya marushanwa ko Gwizamahoro cup ari igikombe abantu bakinira baharanira kugwiza amahoro no kuyagaba. Agendeye kunsanganyamatsiko ya Gwizamahoro cup Padiri yibukije urubyiruko ko ababyirukiye gukina no kubana ari imfura z’umugisha z’ikinyejana cya21, naho ababyirukiye guhangana no kurwana bakaba imfura z’umugayo, yahereye aho abibutsa ko mu Rwanda ducyeneye imfura z’umugisha, bakazaraga ibintu byiza ubuheta n’ubuheture maze ba bucura bakazaba mu Rwanda rumeze ka paradizo.

Padiri Faustin DUSABIMANA, akaba na padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhuha mu ijambo rye yagize ati’’ iyo rero nkamwe urubyiruko muhuye gutya natwe abasaseridoti biradushimisha kuko tuba tuziko ibyo muhuriyemo biri kububaka, ariko iyo muhujwe n’ibintu bibi biratubabaza, bikaduhangayikisha kuko tuba tubona muri gusenyuka’’ yibukije urubyiruko kandi ko bakwiye kugira amahoro ariko bakarangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, yanabibukije kandi ko muri siporo abantu biga kandi bakigishanya.

NYIRIMANA Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kindama wari uhagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhuha, ari naho hasorejwe aya marushanwa, yashimiye AJECL, kiriziya gatorika n’abandi bafatanyabikorwa, kubw’uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego za leta mu guteza imbere urubyiruko,yakanguriye urubyiruko kandi kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zibangamira amahoro. Yagize ati’’ Turabasaba mwa rubyiruko mwe nimwe muzaba abayobozi b’ejo hazaza kandi igihe mwaba mwagiye mu biyobyabwenge mukangirika bikabahindura mukaba abasinzi ntago mwazavamo abayobozi b’ejo hazaza, ntimwazavamo abapadiri, ntimwazavamo ingabo zirinda umutekano, turabasaba rero kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi”

Muri rusange , mubahungu Ikipe yabaye iyambere ni NZIRANZIZA, yahawe igikombe inahembwa amafaranga 100,000Frw, iyakabiri ni Twimpala yahembwe 90,000Frw.

Mubakobwa ikipe ya mbere ni Twimpala yahawe Igikombe, inahembwa amafaranga 100,000Frw, iyakabiri iba Mareba ihembwa 90,000Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×