• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
BUGESERA: Abanyeshuri biga muri G.S Bushonyi na G.S Kamabare, bahawe certificates z’abubatsi b’amahoro.

BUGESERA: Abanyeshuri biga muri G.S Bushonyi na G.S Kamabare, bahawe certificates z’abubatsi b’amahoro.

Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2024, ubwo abanyeshuri 30 biga mu rwunge rw’ishuri rwa Kamabare na 29 bo mu rwunge rw’ishuri rwa Bushonyi bibumbiye muri za Gwizamahoro clubs mu bigo bigamo, bahuriye mu ishuri rya G.S Bushonyi mu muhango wo itangwa rya certificates kuri aba banyeshuri. Izi certificates zikaba zatanzwe n’umuryango AJECL, ugamije kwimakaza umuco w’ubuvandimwe n’amahoro mu rubyiruko, muri iki kinyejana cya 21.

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Padiri IYAKAREMYE Theogene, akaba ari nawe washinze uyu muryango (AJECL). Mu nyigisho yatanze, yagarutse kuri zimwe mu nyigisho bahawe, asoza abasaba kuzikomeraho no kubitura Imana, bakabikurana, bakabiha no ku bandi maze bizababyarire IGISEKURU GISHYA, IGIHUGU CYIZA N’AMAHORO ARAMA nk’uko insanganyamatsiko ya AJECL yo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 20 imaze ishinzwe.

Padiri.IYAKAREMYE Theogene

Mu barezi bafashije abo banyeshuri kubona amahugurwa nabo batanze ubuhamya bagaragaza ko kuba bafite Gwizamahoro club mu bigo byabo byatanze umusaruro mu guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abanyeshuri.

MUNYABUGINGO Clement ni umwalimu wigisha muri G.S Kamabare, yagize ati” abana banyuze muri Gwizamahoro club, hari imyitwarire bagira bikaba byafasha n’abandi guhinduka. Turabizi muri iki gihe isi yugarijwe n’ibintu byinshi bituma abantu bayoba bakitera icyizere ubuzima bugahungabana. Nko mubyo navuga harimo nk’ibyonnyi by’abato. Ibyo twakwita ibyonnyi by’abato, ni ibintu bishobora gutuma abato bitakariza icyizere mu buzima bwabo bugahungabana. Rero iyo bwahungabanye, nta mahoro baba bafite. Muri rusange rero uwagiye muri Gwizamahoro akabimenya, hari imyitwarire ahungukira, akiga neza kubana n’abandi aho ari, aho ataha, n’abo bahura muri rusange, abo babana mu buzima bwa buri munsi.”

MUNYABUGINGO Clement

Mu butumwa bunyujijwe mu bihangano bya bamwe mubahuguwe babashije kumurika birimo; indirimbo n’imivugo, byumvikanisha neza inyigisho bahawe kandi bikazabafasha no mu bukangurambaga, mu gukangurira bagenzi babo kuba intumwa z’amahoro aho batuye, n’igihugu muri rusange.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×