• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
AMAKIPE YAHIZE ANDI MU IRUSHANWA RYA “GWIZA AMAHORO CUP 2022” Mu Karere Ka Bugesera Yashyikirijwe Ibihembo Kuri Uyu Wa 17/08/2022.

AMAKIPE YAHIZE ANDI MU IRUSHANWA RYA “GWIZA AMAHORO CUP 2022” Mu Karere Ka Bugesera Yashyikirijwe Ibihembo Kuri Uyu Wa 17/08/2022.

GWIZAMAHORO CUP2022 ni: irushanwa ryateguwe na AJECL ifatanyije na Paruwasi gatorika ya Ruhuha muri Gahunda. ya GWIZA AMAHORO PROGRAM 2100, rikaba ryari rifite Intego yo gushishikariza urubyiruko kubana neza binyuze mu nsanganyamatsiko yaryo igira iti “ Imfura z’ikinyejana cya makumyabiri na rimwe : Tubyirukiye “Gukina no Kubana ntitubyirukiye Guhangana no Kurwana”.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 17/08/2022, wabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Padiri DUSINGIZIMANA Lambert (umuyobozi w’amashuri Gatorika mu Rwanda), hanatanzwemo amasezerano ku bubatsi b’amahoro barahiriye kubaho ubuzima butsindisha inabi ineza aho yaturuka hose.

Uwashinze ndetse akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AJECL (Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga) Padiri Theogene IYAKAREMYE, yatanze ubutumwa ku bari bitabiriye umuhango n’Abanyarwanda muri rusange, ashingiye ku mateka yaranze igihugu cyacu aho ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’urwango rukomeye rwakuze, rukimakazwa, rukageza igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yakomeje avugako rero ko, Umuntu atanga icyo afite, bityo amahoro akaba ariyo mpano ikomeye yaragwa ikinyejana cya 21.

Bwana RWIKIRIZA Vital Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha yagize ati” iyo umubyeyi abyaye arangwa no kurera kandi iyo arereye neza igihugu aba abaye umubyeyi wujuje inshingano, akomeza asaba ababyeyi kwita kubana bakabatoza indangagaciro zo gukunda igihugu no gukunda umurimo kuko ibyo iyo bigezweho bituma igihugu kigira amahoro”.

Mubahungu n’abakobwa igikombe cyatwawe na santarari ya Twimpala, bahabwa Igikombe, imipira yo gukina ndetse n’amafaranga ibihumbi mirongo ine (40,000Rwf) kuri buri kipe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×