• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Magerage, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
AJECL Yahuguye Urubyiruko Ku Bijyanye No Kwihangira Imirimo.

AJECL Yahuguye Urubyiruko Ku Bijyanye No Kwihangira Imirimo.

Umuryango AJECL (Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga), wahuguye urubyiruko rwo mu mirenge ine yo mu Karere ka Rulindo, ku bijyanye no kwihangira imirimo bifashishije amatsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Umuryango AJECL, watangiye mu mwaka wa 2004, ukaba ugamije kubaka umuco w’Amahoro, aho unafite gahunda ya GWIZAMAHORO 2100 ukomeje gusakaza mu baturage hirya no hino mu Rwanda binyuze mu matsinda ya GWIZAMAHORO Club.

Uwashinze uyu muryango ari we Padiri Iyakaremye Théogène, avuga ko kimwe mu bibuza amahoro ari ubukene, iyi ikaba ari yo mpamvu bari gushyigikira urubyiruko baruhugurira kwihangira imirimo, hanyuma bakarutera inkunga irufasha gutangiza imishinga yarwo y’iterambere mu matsinda.

Uyu mushinga watangijwe Mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, nyuma y’amahugurwa y’iminsi itanu yahereye ku itariki 07 Ugushyingo akageza kuri 11 Ugushyingo 2022, yahawe urubyiruko ruhagarariye abandi, baturuka mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya akorana n’umuryango AJECL muri aka karere, ukazamara imyaka itatu.

Ku bwa Padiri Iyakaremye Theogene washinze umuryango AJECL akavuga ko ibi bigamije kubaka amahoro bakura urubyiruko mu bwigunge.

Agira ati “kimwe mu bibuza abantu amahoro ni ubukene, iyi mishinga yacu rero igamije kurwanya ubukene “indirectement” nyine igamije kubaka amahoro, turashaka rero kuzamura imyumvire y’urubyiruko mu kwihangira imirimo hanyuma tukabaha n’amafaranga yo gutangiza uwo mushinga, ari nako tubatoza umuco wo gukorana na banki kugira ngo umushinga numara gusozwa utazasubira inyuma ariko byose bigamije kurinda urubyiruko ingeso mbi, rimwe na rimwe ziterwa n’ubukene zikababuza amahoro”.

Padiri Theogene akomeza avuga ko imvugo y’uko iyo uhaye inkunga urubyiruko uba uyitaye igomba kuranduka, ibi akabishingira ku kuba hari rumwe mu rubyiruko ruhabwa inkunga yo gutangiza imishinga rukayipfusha ubusa, aha rero ngo si ko bizagenda kuko bazarukurikirana kugira ngo aya mafaranga azarugirire akamaro kugira ngo ruzayasubize rwungutse ahabwe abandi.

Padiri Theogene IYAKAREMYE washinze umuryango AJECL

Tuyishime Leatitia wo mu murenge wa Masoro avuga ko urubyiruko rujya rutekereza gushakira amafaranga mu ngeso zitari nziza, ariko amahugurwa bahawe yo kwihangira imirimo nahura n’iyi nkunga bagiye guhabwa azabafasha kudatekereza kujya mu ngeso mbi. Agira ati “batweretse ko akenshi bamwe mu rubyiruko bafite imyumvire njyabukene, ariko twiyemeje kujya mu myumvire njya bukire, maze imishinga twakoze itugirire akamaro kandi tunafashe mu guhugura bagenzi bacu batabonye aya mahugurwa.”

Nduwayezu Etienne, na we wo mu karere ka Rulindo agira ati “twari dufite ibibazo by’imyumvire nk’urubyiruko, aho rumwe rugira ruti nta myaka ijana, aho umutindi yanitse ntiriva, impamba itazakugeza i Kigali ntuyirenza ku Ruyenzi, ibyo byose bikaba inzitizi ku rubyiruko, ubu rero tugiye kuvumbura imirimo iri mu gace k’iwacu kugira ngo tubishakire idufashe gushaka ibisubizo by’ubukene, kandi ntituzasiga inyuma bagenzi bacu”.

Umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rulindo Josephine Nyiramajyambere, avuga ko mu gihe hari abafatanyabikowa nka AJECL batangiye gufasha aka karere gukura urubyiruko mu bukene ari umusanzu mwiza ku ishoramari no kurwanya ubukene, bityo bikanafasha Akarere ka Rulindo ku ntego kihaye, yo kujya gahanga imirimo 4500 buri mwaka, ibi bikagira uruhare mu kubaka amahoro arambye ariko kandi uyu muyobozi arizeza urubyiruko kuruba hafi, byibura ku buryo buri cyumweru bazajya bagera ku rubyiruko mu kurukurikirana, haba mu mahugurwa no mu zindi gahunda.

Madame Nyiramajyambere agira ati “nk’ubuyobozi bw’akarere dufite inshingano ya mbere yo kubakurikirana umunsi ku munsi, byibura buri cyumweru tuzajya tubageraho kandi tukajya tubaha amahugurwa nka ba rwiyemezamirimo tukanabereka amahirwe y’ishoramari ari mu karere kugira ngo ibyo bigiye aha ntibizabe amasigaracyicaro”.

Madame, Josephine Nyiramajyambere, Umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rulindo

Impugucye Rusine Alex, akaba umwanditsi w’ibitabo akaba n’umugishwanama (consultant), ari nawe wanditse igitabo IBANGA RY’UBUKIRE; mu mvugo ye asanga urubyiruko rwakabaye abahigi b’ibibazo aho rutuye, bityo rugakora imishinga isubiza bya bibazo kuko ari yo izaruteza imbere.

Bwana Rusine agira ati “ni ukuvuga ko nshingiye no ku gitabo nanditse IBANGA RY’UBUKIRE, buri kibazo kiza gihetse igisubizo cyacyo, ibibazo iyo byaje abakene baraganya ati “noneho bindangiriyeho noneho ndahiye, nyamara ariko umukire ahita ashaka uko yashakira ibisubizo ibyo bibazo, iyo ushatse ibisubizo byinshi by’ibibazo ni ko kongera ubukire, ni yo mpamvu rero uru rubyiruko rugomba kuba abahigi b’ibibazo aho batuye bakinjirira ahari icyuho bagashaka ibisubizo kuko abakira ni uko baba basubije ibibazo byinshi”.

Ku ikubitiro urubyiruko rwo mu mirenge ya Bushoki, Tumba, Mbogo na Masoro mu Karere ka Rulindo, rwibumbiye mu matsinda atandatu, yose hamwe agizwe n’abantu 150, ni rwo umuryango AJECL ugiye gutera inkunga y’amafaranga milliyoni cumi n’ebyiri zo guhanga imirimo, amafaranga ariko ruzasubiza nyuma y’imyaka itatu, akajya ahabwa abandi.

Andi mafoto:

Abahuguwe bigishijwe ko Rwiyemezamirimo agomba kwandika buri kintu kijyanye n’umushinga we.
Rusine Alex asobanurira abayobozi, inyigisho urubyiruko rwahawe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×