• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Magerage, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
Gakenke: AJECL Irasaba Urubyiruko Kudashakira Ubukire Mu Dutsiko Tw’ababuza Abandi Amahoro.

Gakenke: AJECL Irasaba Urubyiruko Kudashakira Ubukire Mu Dutsiko Tw’ababuza Abandi Amahoro.

Umuryango uharanira amahoro AJECL (Association des Jeunne de Saint Charles Lwanga), mu gikorwa cyawo cyo guteza imbere urubyiruko urwigisha kwihangira imirimo no kurufasha kubona igishoro, ufatanije n’akarere ka Gakenke, barasaba urubyiruko gukorera amafaranga anyuze mu nzira nziza, zitari zo kujya mu dutsiko nk’ABAMENI, ABUZUKURU BA SHITANI N’utundi.

 

Muri iki cyumweru dusoje ni bwo abagera kuri 18 bo mu karere ka Gakenke biganjemo urubyiruko bitabiriye amahugurwa, yateguwe n’umuryango AJECL uharanira amahoro, ubwo bayasozaga kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo, batangaje ko aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi bigiye kubafasha kwihangira imirimo, ku buryo ntawushobora kubashuka ngo abajyane gukorera amafaranga mu buryo butemewe.

Tugirimana Ernestine wo mu murenge wa Muyongwe, agira ati “twahuguwe ku gukorera ku ntego ubu rero tugiye kubyaza amafaranga mo andi, inguzanyo izadufasha mu rwego rwo kwiteza imbere ni umushinga usobanutse w’igihe kirekire, nta bwo twakora ibikorwa bitemewe nko gucuruza urumogi n’ibindi bibuza amahoro, kandi gukira ni ibintu umuntu ategura urubyiruko rukwiye kumva ko gukira bitegurwa.”

Isaac Mushimiyimana wo mu murenge wa Coko, na we agira ati “namenye kubara igihe cyanjye kandi menya ko rwiyemezamirimo aharanira ibyavuye mu byo yakoze, ntabwo najya kwiba cyangwa ngo ntere gatarina kandi nzi ko isaha yanjye nshobora kuyibyaza umusaruro nkava nkagera hariya”.

Umuryango uharanira amahoro AJECL, uri gufasha urubyiruko kwivana mu bucyene, uvuga ko urajwe ishinga no gufasha urubyiruko kugira ngo ntihakagire uruhindurira imyumvire arujyana gushakira amafaranga mu bitemewe nko mu mitwe y’iterabwoba n’udutsiko tw’abakora amanyanga, kuko ahanini utu dutsiko tubuza Amahoro rubanda.

Padiri Iyakaremye Theogene washinze uyu muryango akaba anakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhuha muri Arkidiyocese ya Kigali, avuga ko uko byagenda kose iyo wanze amafaranga yo mu nzira zitemewe, udashobora kubura ayavuye mu nzira nziza.

Agira ati “igikunda kuba urubyiruko rwinshi rumeze nk’abantu bari aho bisonzeye, bishakira amafaranga ku buryo umuntu wese uje apfa kuba yavuze amafaranga baramukurikira, ni ho ujya kubona ukabona abantu bagiye mu mitwe y’iterabwoba mu ntambara zidafite impamvu, ukabona ko abajene; urubyiruko abantu bafite amafaranga bababonamo ibikoresho bizatuma bagera ku migambi yabo.”

Padiri Iyakaremye avuga ko umuryango AJECL ushaka guhindura iyi myumvire, agira ati “urubyiruko rwagakwiye kugira imigambi yarwo ahubwo rugakurikira abakuru kubera ko bari kurufasha gusohoza imigambi yarwo, umuryango AJECL rero ni icyo urimo gushaka gufasha urubyiruko; kubahugura bakamenya kugira intego y’ubuzima, kuko ndababwiza ukuri iyo udafashe amafaranga yo mu bikorwa bibi ayo mu bikorwa byiza araboneka”

Ibi birashimangirwa kandi n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, uvuga ko mu gukumira ko urubyiruko rwashakira amafaranga mubitemewe, uru rubyiruko ruzakurikiranwa mu buryo bw’umwihariko kandi ubuyobozi bw’akarere bunarufashe kubona amafaranga y’igishoro yiyongere kuyo rugiye guhabwa na AJECL.

Mayor NIzeyimana agira ati “ndabaha icyizere ko aba bana aba basore n’inkumi bahawe aya mafaranga bazafashwa kugira ngo akurikiranwe neza ababyarire inyungu n’ibishoro, ibyo kujya mu mitwe cyangwa mu matsinda afite imyitwarire mibi byo ntabwo byashoboka, ubuyobozi buba bubahozaho ijisho.”

Amatsinda atandatu agizwe n’urubyiruko 150, yo mu mirenge ya Coko, Ruli, Muhondo na Muyongwe ni yo azahabwa inkunga y’amafaranga milliyoni ebyiri kuri buri tsinda yo gutangiza imishinga y’iterambere, amafaranga agomba gusubizwa mu myaka ibiri kugira ngo habwe ayandi matsinda.

Ibikorwa byo guhugura urubyiruko mu kwihangira imirimo umuryango AJECL ukomeje gukora, wanabikoze ku rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo mu byumweru bibiri bishize, aho naho amatsinda atandatu azahabwa iyi nguzanyo, abahuguwe bafite inshingano zo guhura bagenzi babo kugira ngo bagire imyumvire imwe mu gucunga neza amafaranga kugira ngo bayabyaze andi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×