• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Magerage, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
Bugesera: Abafashamyumvire ba gahunda ya GWIZAMAHORO Programme biyibukije uko batangamo inyigisho z’umuco w’Amahoro.

Bugesera: Abafashamyumvire ba gahunda ya GWIZAMAHORO Programme biyibukije uko batangamo inyigisho z’umuco w’Amahoro.

Abarimu 27 baturutse mu bigo by’amashuli 16 bibarizwamo GWIZA AMAHORO CLUB mu karere ka Bugesera, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe kuri Paruwasi ya Ruhuha, biyibutsa uburyo bwo gutangamo inyigisho z’umuco w’amahoro.

Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga(AJECL), muri gahunda yawo yo kwimakaza umuco w’Amahoro, aho kuri uyu wa kabiri tariki 25 Mata 2023 aba barezi basanzwe ari abafashamyumvire ba GWIZA AMAHORO CLUB ku bigo bigishaho, bagiye bafata umwanya bakigisha izi nyigisho imbere ya bagenzi babo.

Bemeza ko nta cyuho kirimo mu buryo batangamo inyigisho, ariko kandi ngo biba bikwiye ko bahura bakiyibutsa kuko bibafasha kurushaho kunoza izi nyigisho, ku buryo bizera ko nizitangwa neza kandi zikagera kuri benshi nta kabuza umuco w’Amahoro uzasakara hose, bityo ihangana n’irwana ntirizongere kubaho, byumwihariko bavuga ko nta ngengabitekerezo ya genocide izongera kubaho bihereye muri iki kinyejana cya 21.

Ugirumurera Marrie Grace, ni umwarimu mu rwunge rw’amashuli rwa Nziranziza mu murenge wa Shyara, agira ati “biratuma tuvugurura uburyo twari tuzi n’uburyo twatangagamo inyigisho z’Amahoro, bityo dukomeze guhindura imyumvire y’urubyiruko ruzagire ikinyejana cya 21 ikinyejana cy’Amahoro, izi nyigisho zirakungahaye kuko zikwereka uburyo ushobora kwitwaramo ku buryo n’iyo wahura n’ibibazo(amahwa) bya bibazo ubyifashisha mu gushaka ibisubizo mbese ya mahwa ukayihanduza, tukizera ko nizigera kuri benshi nta kabuza igihugu cyacu kizaba igihugu cyiza ndetse bigere no mu bihugu duturanye ”

Ugirumurera Marrie Grace yigisha ku rwunge rw’amashuli rwa Nziranziza mu murenge wa Shyara (Photo AJECL)

Mugenzi we Ntabanganyimana Anaclet wigisha ku rwunge rw’amashuli rwa Mayange B mumurenge wa Mayange, na we agira ati  “amahugurwa nk’aya aradufasha gucengeza neza izi nyigisho mu bana turusheho kubishimangira babisobanukirwe neza, nitugira amahirwe zikagera kuri benshi, tuzagira u Rwanda twifuza rutarangwa n’ibyatambutse mu kinyejana cyatamutse cya 20 aho abantu batari bisobanukiwe bagakora genocide, kandi utisobanukiwe ntasobanukirwa na mugenzi we ngo amuhe agaciro nk’Umuvandimwe we”

Ntabanganyimana Anaclet yigisha ku rwunge rw’amashuli rwa Mayange B (Photo AJECL)

Aba barezi ariko barasaba ko inyigisho z’umuco w’Amahoro zahabwa umwanya uhagije muri gahunda z’amashuli, kuko udafite amahoro nta n’ikindi yageraho.

Barakagwira Felecite ni umurezi mu rwunge rw’amashuli rwa Ndama mu murenge wa Kamabuye, agira ati “uyu mushinga AJECL urazwi mu gihugu kuko ukorana n’urubyiruko muri izi nyigisho, izi nyigisho turifuza ko mu mashuli zajya zigishwa nk’isomo zigafata kuko byarushaho kubaka urubyiruko rwubakiye ku bumwe n’ubwiyunge mbese Amahoro arambye”

Barakagwira Felicite yigisha ku rwunge rw’amashuli rwa Ndama mu murenge wa Kamabuye

Ku ruhande rw’umuryango Association des jeunnes de Saint Charles Lwanga(AJECL), uwashinze uyu muryango ari we Padiri Iyakaremye Theogene, avuga ko byibura buri kigo cy’amashuli kibarizwamo amatsinda ya GWIZA AMAHORO kigomba kugira abarimu babiri bafasha abandi kuri izi nyigisho, aba bakaba ari nabo bagira uruhare mu gushinga aya matsinda mu bigo begeranye bityo bikazagera mu bigo byose.

Padiri agira ati “iyi nzira twanyuzemo mu mashuli yisumbuye unakurikije ko ibarura ryagaragaje ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko kandi urubyiruko rwinshi ruri mu mashuli, icyo wigishirije mu mashuli kigera ku bantu benshi kandi icyarimwe, muri iyi gahunda rero buri kigo kigomba kugira abarimu nibuze babiri babikunze, bashaka guherekeza club yo kuri icyo kigo, ikigo bituranye nacyo gisaba ko hashingwa CLUB ubwo nacyo haboneka abandi barimu babiri bazaherekeza CLUB yaho. Ubwo ni uburyo bubiri turi gukoresha kugira ngo izi nyigisho zigere ku bantu benshi”

Inyigisho z’umuco w’Amahoro umuryango AJECL uzitezeho kubaka u Rwanda ruzira ihohoterwa, kuko uyu muryango muri gahunda yawo ari uko urubyiruko rugomba gukurana indangagaciro z’amahoro aho kumva ko ibibazo byose bicyemurwa no kurwana, ku buryo mu minsi iri imbere bitashobokera uwo ari wese kugira icyo ashukisha urubyiruko ngo arushore mu nzangano nk’izashoye abanyarwanda muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Padiri akomeza agira ati “Umuryango AJECL wakoze gahunda y’ikinyejana cya 21 GWIZA AMAHORO PROGRAMME 2100, icyo iyi gahunda igamije ni ukurera ababyiruka bakazavamo abaturage bakuze mu Mutwe,mu mutima no mu mufuka bataba ibikoresho mu bibi, ahubwo bashobora kugira ijambo ryigenga, bakaba babwira uwabashora mu bibi bati OYA, ndetse baniteguye kuba babizira nk’uko Mutagatifu Karori Lwanga twitiriwe byamugendekeye n’abo yareze”

Padiri Theogene akongeraho ko izi nyigisho zitezweho umusaruro mwiza ku gihugu muri iki kinyejana cya 21 bitandukanye n’ikinyejana cyahise cya 20.

Agira ati, “ibyo duteze rero kuri izi nyigisho, ni uko urwo rubyiruko ruzavamo abaturage b’iki gihugu muri iki kinyejana cya 21, ibyo batozwa ari bato ni byo bizaranga ubuzima bwabo kandi nibyo bazaha abazabakomokaho, ibyo rero bikazatuma igihugu kigira abaturage basobanutse, batari ba bandi umuntu akoresha ibyo ashatse mu gihe abishatse, batari ba bandi bakurana inzika ahubwo bagakurira mu muco w’amahoro”

Inyigisho nk’izi zimakaza amahoro, amakuru twahawe na Paul Rukesha muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), ni uko mu kozongeramo imbaraga kugira ngo zigere kuri benshi, iyi Minisiteri iri kongera ubufatanye n’imiryango itanga izi nyigisho mu bikorwa byayo, hagatangwa ubujyanama hamwe n’ubundi bufasha butandukanye.

Bwana Paul Rukesha agira ati “turi kugenda tugirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iyi miryango, haba mu bujyanama no mu bikorwa byabo igihe babidusabye, kuko twese ikiturangaje imbere ni ukubaka u Rwanda rw’Amahoro”

Umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga washinzwe mu 2004, abamaze kunyura mu matsinda ya GWIZA AMAHORO barasaga 1600, kuri ubu hakaba hari amatsinda 28 mu bigo by’amashuli 28, 16 byo mu karere ka Bugesera na 12 byo mu karere ka Nyarugenge, ukaba utangaza ko ugendera ku nkingi eshanu ziganisha ku mahoro ari zo ukuri, ubwisanzure, ubworoherane, ubuvandimwe no gukunda igihugu.

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×