• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Magerage, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Uncategorized
BUGESERA: Ubuyobozi bwa GS Gihinga n’ubw’umurenge wa Shyara burishimira imyitwarire myiza irangwa mu bagezweho na gahunda ya GWIZAMAHORO,

BUGESERA: Ubuyobozi bwa GS Gihinga n’ubw’umurenge wa Shyara burishimira imyitwarire myiza irangwa mu bagezweho na gahunda ya GWIZAMAHORO,

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gashyantare 2023, abagera kuri 34 biga mu rwunge rw’amashuli rwa Gihinga umurenge wa Shyara mu karere ka Bugesera, bakoze amasezerano biyemeje kuba abubatsi b’Amahoro; muri gahunda ikomeje gushyirwa mu bikorwa n’umuryango uharanira Amahoro AJECL,

Ni igikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Iyakaremye Theogene washinze umuryango AJECL, akaba akorera by’umwihariko ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhuha muri Archidiocese ya Kigali aho ashinzwe urubyiruko.

Muri iki gitambo cya Misa ni ho abagera kuri 34 bakoze amasezerano yo kuba abubatsi b’Amahoro, babarizwa muri GWIZAMAHORO Club yo ku rwunge rw’amashuli rwa Gihinga.

Abakoze amasezerano bavuga ko hari intambwe ishimishije bamaze gutera mu kubaka Amahoro muri bagenzi babo, dore ko ubuhamya bwabo buryoheye abasomyi b’iyi nkuru.

Niyogushimwa Kellia wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye, agira ati “kuva dukoze aya masezerano tugiye kurushaho kubaka Amahoro hano mu kigo n’impande y’ikigo, ubu nka njye nashoboraga kubona umunyeshuli yibye mugenzi we ikaramu cyangwa ikayi nkicecekera, ariko ubu ndamukebura nkamusaba kuyimusubiza”

Kellia akomeza avuga ko hari ibindi bikorwa byavuye mu musaruro wa GWIZAMAHORO CLUB, birimo gufasha bagenzi babo bafite ubukene ati “niba hari umwana ufite ikibazo cy’ibikoresho runaka by’ishuli cyangwa umukobwa wabuze cotex(urupapuro rw’isuku ku wagiye mu mihango), turifatanya ndetse n’abarimu bacu bakadufasha tukabimushakira kugira ngo ajve mu ishuli kandi bikubaka Amahoro”

 

Niyogushimwa Kellia (Photo AJECL)

Mugenzi we Dusingizeyezu Peace Maker na we agira ati “GWIZA AMAHORO iri kudufasha gutsindisha inabi ineza, aho umuntu niba akugiriye nabi; ibyo bikorwa yagukoreye bibi, ntumwihimureho ahubwo ukamugirira neza bityo akagira ikidodo ku Mutima akagusanga akagusaba imbabazi”

DUSINGIZEYEZU Peace Maker (photo AJECL)

Aba bose bavuga ko inyigisho bakuramo bazisangiza bagenzi babo, bityo n’abanyeshuli bitwaraga nabi bakabireka, dore ko ibi binashimangirwa na Mukanyonga Yvette; umurezi muri iki kigo unaherekeza abanyeshuli mu nyigisho zitoza urubyiruko umuco w’amahoro muri  GWIZAMAHORO CLUB.

Mwarimu Yvette agira ati “Aba bana babashije kwiyumvanamo; Umwana yiyumva ko undi ari mugenzi we batera intambwe yo kubabarana, bigaragarira mu bikorwa byo gufashanya bagirana, ikindi bahinduye imyitwarire ubu basigaye bafite imyitwarire myiza”

Mwarimu Yvette (Photo AJECL).

Umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuli cya Gihinga Munyantwali Vedaste avuga ko amabwiriza baha abana asigaye yihuta bitandukanye na mbere, aho agira ati “uyu muco w’Amahoro bafite watumye nk’ubuyobozi bw’ikigo bisigaye bitworohera kubaha ubutumwa, amabwiriza cyangwa mobilization (ibindi babakangurira) tukaba dufite gahunda yo kongera uyu mubare w’abari muri CLUB, ubutaha tukazongeraho abandi ijana kandi tugiye kubandika bidatinze”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara Bwana Jean Claude Sibomana, ashingiye ku musaruro w’iyi gahunda avuga ko hari icyo nk’ubuyobozi bugiye kongeramo imbaraga igasakara mu baturage bose, na cyane ko ari n’icyifuzo gitangwa n’abagezweho nayo.

Ati “amakuru duhabwa n’ababyeyi ndetse natwe tukayibonera, tubona GWIZAMAHORO itanga umusaruro ushimishije, natwe nk’ubuyobozi turashaka kongeramo imbaraga, mu nteko z’abaturage n’ahandi duhurira tubatoze umuco w’Amahoro kuko ahatari Amahoro nta terambere rihaba”

Padiri Theogene Iyakaremye washinze umuryango uharanira Amahoro AJECL (Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga), asaba urubyiruko kugira umuco wo gukundana nta mupaka badashingira ku miterere y’umubiri, aho abasaba gukaraba imyanda aho gukaraba bagenzi babo, aha ni naho ahera abasaba gutsinda imyumvire ya bamwe mu babyeyi babashyiramo imyumvire mibi yo kudakunda bagenzi babo bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu gitambo cya Misa mu butumwa yatanze, yagize ati “nibakubwira ngo uyu ni umuvandimwe wawe uyu si umuvandimwe wawe umubwire uti “oya ». mujye mutsinda imyumvire y’ababyeyi banyu, niba abikubwiye umubwire uti ese Maman uriya ko yaremwe n’Imana nanjye nkaremwa n’Imana ubwo si umuvandimwe wanjye? Azageraho akubwire ati Mwana wa uransinze”

Kugeza ubu uyu muryango utangaza ko urajwe ishinga no gusakaza amahoro ku isi yose, aho wahereye mu Rwanda, kugira ngo ikinyejana cya 21 kibe ikinyejana cy’Amahoro bitandukanye n’ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’intambara n’ihohoterwa mu bihugu bitandukanye (violence active).

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

Andi mafoto:

Abakoze amasezerano, banambitswe furari za Gwizamahoro club
Abanyeshuri mugitambo cya Misa

 

4 thoughts on “BUGESERA: Ubuyobozi bwa GS Gihinga n’ubw’umurenge wa Shyara burishimira imyitwarire myiza irangwa mu bagezweho na gahunda ya GWIZAMAHORO,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×