• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Magerage, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
AJECL yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro 2023.

AJECL yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro 2023.

Ku italiki ya 23/09/2023, Umuryango Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga (AJECL) wizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa ku itariki 21/09 buri mwaka, ariko kuruhande rwa AJECL wizihijwe kuri uyu wa 23/09/2023, ukaba wabereye kucyicaro cya AJECL “ Ku Gicumbi cy’amahoro” , akaba ari kunshuro ya 7 AJECL yizihije uyu munsi mukuru, aho kuri iyi nshuro uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti” umuco w’ubuvandimwe n’amahoro ni inkingi  y’iterambere rirama.”

Uwo muhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa yabereye muri Paroisse ya  Butamwa,  isomwa na Padiri IYAKAREMYE Theogene, muri iyo misa  kandi urubyiruko rw’abakobwa 25 n’abahungu 5 bo mu rwunge rw’amashuli rwa Kigali, Lycee Notre Damme  de Citeaux  ndetse n’abanyeshuli barangije mu ishuli ry’ubudozi rya AJECL VTC /CEFAM,  bakoze amasezerano yo kuba abubatsi b’amahoro banabihererwa impamyabushobozi.

Urubyiruko rwahawe impamyabushobozi zo kuba abubatsi b’amahoro.

Nyuma y’igitambo cya Misa habaye urugendo rw’amahoro no kuhira ibiti by’amahoro bishushanya ko amahoro agomba guhora ahehereye mu mitima yacu.

Kuhira ibiti by’amahoro, ikimenyetso cyo gusigasira amahoro atoshye mu mitima yacu.

Mu gutangiza uwo munsi umuyobozi wa AJECL, NYINAWANKUSI  Bellancilla yahaye ikaze abaje kwifatanya na AJECL mu guhimbaza uwo munsi  anasaba abahawe impamyabushobozi gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’abubatsi b’amahoro baharanira no kugera ku iterambere riramba.

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusizi Gasimba, yaganirije abitabiriye uwo munsi ku mateka yaranze u Rwanda  avuga ko”igisekuru cya 1 cy’ikinyejana cya 20 cyatangiye igihugu cyaratakaje ubusugire  hariho gupyinagaza no gupyinagwazwa. Yabibukije kandi ko mu itangira ry’ikinyejana cya 20,abakoroni bari baramaze gucamo abanyarwanda  ibice icyo bitaga ibyiciro babihinduramo amoko bacengezamo abanyarwanda urwango hagati yabo,  bamwe bakabuzwa uburenganzira bwo kwiga ,ubwo kubona akazi ,ubuhunzi n’ibindi byinshi byaje kuvamo Genocide  yakorewe Abatutsi 1994 .Yasoje avuga  ko yiteguye gutanga umuganda mu kubohora umuntu uwari we wese ukiboshywe n’ubwoko ,akarere ,idini n’ibindi, yaba Umunyarwanda cyangwa uwo mu karere k’ibiyaga bigari.

Padiri Theogene IYAKAREMYE washinze umuryango  AJECL Yasabye urubyiruko kwiga amateka bakayamenya kandi bakayabohokaho kuko usanga abenshi bayavuga uko Atari bigatera urujijo mu babyiruka, kuyamenya rero  bizabafasha kugera ku mahoro  arambye .

Padiri yaboneyeho kumurika igitabo yise “DIALOGUE INTRA-INTER GENERATIONNEL (Inzira nshya mu guhangana n’ibibazo  nyambukiranya bisekuru )  iki gitabo  gikubiyemo inzira nshya abantu bakoresha ngo bacyemure  ibibazo  abantu batangiranye n’ikinyejana cya 21, ngo bitambukiranya ibisekuru by’ikinyejana cya 21.

DIALOGUE INTRA-INTER GENERATIONNEL.

Mu gusoza uyu muhango,hatanzwe imashini kubanyeshuli basoje umwuga w’ubudozi ,bahabwa impanuro n’umuyobozi wa AJECL  asaba  abazihawe kuzibyaza umusaruro biteza imbere.

Abarangije mu Ishuli rya AJECL-CEFAM VTC bahawe imashini zo kudoda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×