• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Magerage, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
Umuryango AJECL, wahurije hamwe abapadiri bashinzwe uburezi kugira ngo ubasobanurire ibikorwa byawo bityo nabo babigiremo uruhare.

Umuryango AJECL, wahurije hamwe abapadiri bashinzwe uburezi kugira ngo ubasobanurire ibikorwa byawo bityo nabo babigiremo uruhare.

Ashingiye ku kuba AJECL iri mu isabukuru y’imyaka 20 ikora, Padiri Iyakaremye Theogene washinze uyu muryango mu mwaka wa 2004, avuga ko yifuza ko Abapadiri benshi bamenya imikorere ya AJECL bityo bakayigiramo uruhare kandi ibikorwa byayo bakabigira ibyabo, ari nayo mpamvu yahereye ku bapadiri bashinzwe uburezi, kugira ngo bafashe AJECL kurera urubyiruko mu muco w’ubuvandimwe.

Padiri Iyakaremye Theogene, avuga ko abapadiri bashingiye ku murimo AJECL ikora wo kwimakaza ubuvandimwe himikwa Amahoro, muri ibi bihe byinshi mu bihugu ku Isi bikomeje kurangwamo ubwumvikane bucye; aba Padiri biyemeje gushyigikira gahunda zayo hakaba hasigaye kubivuganaho n’umushumba wa Arkidiyoseze ya Kigali, kugira ngo barebe uburyo habaho imikoranire.

Padiri Rambert Dusingizimana uyobora SINEC; bikaba ari ibiro by’Abepiskopi bishinzwe amashuli Gatolika mu Rwanda; avuga ko gahunda za AJECL byumwihariko gahunda yayo ya GWIZA AMAHORO; ari gahunda nziza kandi igomba gushyigikirwa; na cyane ko igamije kubaka Amahoro arambye haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Padiri Rambert Dusingizimana uyobora SINEC; agashimangira ko nta kabuza ibikorwa bya AJECL bigomba gushyigikirwa, na cyane ko imirongo migari yayo ari myiza.

Nabibutsa ko umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga(AJECL) uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, kuko washinzwe mu mwaka wa 2004, ugamije kwimakaza umuco w’Amahoro muri gahunda wihaye ya 2100, nyuma y’uko Padiri Iyakaremye Theogene wawushinze yabonye ko ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’intambara, ushyiraho gahunda yo kugira ngo ikinyejana cya 21 kizatandukane n’icyakibanjirije.

Urubyiruko rusagaho 2800 rwanyuze mu ma Club 30 ya GWIZA AMAHORO mu mashuli yisumbuye na za kaminuza mu turere dutanu mu Rwanda AJECL ikoreramo. uyu muryango kandi umaze kugenda ugirana imikoranire n’urubyiruko rwo mu bihugu by’u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzaniya na Uganda aha hose ukabona ko urubyiruko rudashyigikiye intambara.

Ni mu gihe abanyuze muri izi Club bakajya mu buzima busanzwe bagaragaza impinduka mu bo babana, Padiri Iyakaremye Theogene akavuga ko kugira abantu benshi bariho babana badapfa ubusa; ari umuganda mwiza ku gihugu muri iki kinyejana cya 21.

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×