• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Magerage, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
AJECL iri kwigisha urubyiruko rw’abakobwa imyuga y’ubudozi n’ububoshyi mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge,

AJECL iri kwigisha urubyiruko rw’abakobwa imyuga y’ubudozi n’ububoshyi mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge,

Imyuga y’ubudozi n’ububoshyi, aho abayiga basoza bafite urwego rwa Level one, niyo Abakobwa barimo ababyariye iwabo hamwe n’abatarabyara bigishirizwa ahitwa ku gicumbi cy’Amahoro n’umuryango AJECL; mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.

Grace Ishimwe na Umutesi Giselle Mireille babyariye iwabo; bavuga ko kwiga iyi myuga; biri gutuma batakongera kwishora mu ngeso zatuma bongera kubyarira iwabo.

Ku ruhande rw’abatarabyariye iwabo barimo Uwineza, Tuyishimire na Niyonkuru Jacqueline, bavuga ko biri kubarinda kuba babyarira iwabo, ariko kandi aba bose bagahamya ko binabafasha kurenga urwego rwo kuba ibikoresho by’abifite babashora mu ngeso zibabuza Amahoro, cyangwa zabuza Amahoro abandi biturutse ku kwigira, na cyane ko umuryango AJECL ubigisha uharanira Amahoro.

Padiri Iyakaremye Theogene washinze umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga”AJECL”; avuga ko kwigisha urubyiruko imyuga n’ubumenyingiro biri mu rwego rwo kubarinda kuba ibikoresho by’abafite imigambi mibi ibangamira Amahoro, ariko hakazamo no kububaka mu bushobozi bwabarinda kujya mu ngeso mbi zatuma baba ibikoresho by’abifite.

Iri shuli kuri ubu ryigisha Abakobwa babyariye iwabo n’abatarabyaye ariko baba mu buzima bushobora gutuma bisanga babyaye, nk’uko Padiri Theogene abisobanura; impamvu bari kwigisha ibi byiciro; ni uko babonaga uburyo hari Abakobwa basuzugurika mu gihe babyaye, ariko kandi uko ubushobozi buzagenda buboneka n’abahungu bazashyirwa muri iyi gahunda.

Ubuyobozi bw’ibiro by’Abepiskopi bishinzwe amashuli Gatolika mu Rwanda; SINEC; buvuga ko kwigisha imyuga n’ubumenyingiro ari gahunda ngari; Kiliziya Gatolika ifite; nk’uko Padiri Rambert Dusingizimana uyobora SINEC; avuga ko amashuli nk’aya agomba gushyigikirwa; haba kubona ibikoresho n’ibindi, kuko ari umusingi w’iterambere.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo iri shuli ryatangiye, rikaba rimaze kwigwamo n’abanyeshuli bagera kuri 200. Amashuli nk’aya yigisha imyuga n’ubumenyingiro arashimangira gahunda ya leta y’u Rwanda, yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, kuko ibonwa nk’igisubizo cyo kurandura ubushomeri mu banyarwanda byumwihariko mu rubyiruko, rwakunze gutaka ubushomeri; ni mu gihe kandi leta y’u Rwanda yari yihaye ko muri uyu mwaka wa 2024 kwiga imyuga byagombaga kuba bigeze kuri 60 ku ijana. Byose hagamijwe kwigisha umunyeshuli uzasoza amasomo akihangira akazi; aho guhora yiruka ashaka abakamuha.

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

Amafoto:

Urubyiruko ruri guhugurwa ububoshyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×