Bamwe mu bihayimana basanga kwigisha ubuzima bw’imyororokere bidakwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha, ibi kandi bigashimangirwa na bamwe mu rubyiruko by’umwihariko urwigishirizwa imyuga mu kigo cy’umuryango AJECL; barimo ababyariye iwabo bitewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere. Aba bakobwa barimo ababyariye iwabo ; bavuga ko ahanini babitewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, nyamara ariko kuri ubu…
