• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Bugesera: Abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwa Twimpala  basoje inyigisho  z’umuco w’amahoro.

Bugesera: Abanyeshuli biga mu rwunge rw’amashuli rwa Twimpala basoje inyigisho z’umuco w’amahoro.

Ku wa 26/07/2024 mu rwunge rw’amashuli rwa Twimpala  abanyeshuli 16 bibumbiye muri Gwizamahoro  club basoje inyigisho z’umuco w’amahoro  bakoze amasezerano y’abubatsi  b’amahoro banahabwa  impamyabushobozi  biyemeza kujya kwimakaza umuco w’ubuvandimwe n’amahoro. Ni umuhamgo wabimburiwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Padiri IYAKAREMYE Theogene akaba ari nawe washinze umuryango AJECL (Association des Jeunes de Saint Charles Luanga) Yagarutse ku nyigisho  basoje  abasaba kuba…

BUGESERA: Abanyeshuri biga muri G.S Bushonyi na G.S Kamabare, bahawe certificates z’abubatsi b’amahoro.

BUGESERA: Abanyeshuri biga muri G.S Bushonyi na G.S Kamabare, bahawe certificates z’abubatsi b’amahoro.

Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2024, ubwo abanyeshuri 30 biga mu rwunge rw’ishuri rwa Kamabare na 29 bo mu rwunge rw’ishuri rwa Bushonyi bibumbiye muri za Gwizamahoro clubs mu bigo bigamo, bahuriye mu ishuri rya G.S Bushonyi mu muhango wo itangwa rya certificates kuri aba banyeshuri. Izi certificates zikaba zatanzwe n’umuryango AJECL, ugamije kwimakaza umuco w’ubuvandimwe…

GASABO: AJECL yatanze certificates z’abubatsi b’amahoro ku banyeshuri 60 basoje amahugurwa muri Gwizamahoro club

GASABO: AJECL yatanze certificates z’abubatsi b’amahoro ku banyeshuri 60 basoje amahugurwa muri Gwizamahoro club

Ni kuri uyu wa 05 Kamena 2024, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Jabana, mu ishuri ribanza rya BWERAMVURA (EP Bwerambura), Umuryango AJECL watanze certificates z’abubatsi b’amahoro ku banyeshuri 60 bari bamaze amezi 6 bahabwa amahugurwa n’uyu muryango AJECL binyuze muri Gwizamahoro club yashinzwe muri iryo shuri mu rwego rwo gukomeza gusakaza umuco w’ubuvandimwe n’amahoro mu rubyiruko cyane ko…

NYARUGENGE: AJECL yahaye impamyabushobozi abanyeshuri barangije guhugurwa umwuga w’ubudozi.

NYARUGENGE: AJECL yahaye impamyabushobozi abanyeshuri barangije guhugurwa umwuga w’ubudozi.

Umuryango AJECL wahaye impamyabushobozi urubyiruko rw’abakobwa  bahuguwe umwuga w’ubudozi mu ishuri ryayo rya CEFAM VTC kuri uyu wa 01 Kamena 2024, Ishuri rya AJECL/CEFAM VTC, ritanga amahugurwa y’umwuga w’ubudozi , kurubyiruko rw’abakobwa cyane cyane ababyaye bakiri bato n’abacikirije amashuri asanzwe kubera ubushobozi bucye, aho nyuma yo kurangiza amahugurwa buri wese ahabwa imashini idoda akishyura ½ cyayo, ibyo byose bikaba bikorwa…

Kwigisha ubuzima bw’imyororokere ntibikwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha,

Kwigisha ubuzima bw’imyororokere ntibikwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha,

Bamwe mu bihayimana basanga kwigisha ubuzima bw’imyororokere bidakwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha, ibi kandi bigashimangirwa na bamwe mu rubyiruko by’umwihariko urwigishirizwa imyuga mu kigo cy’umuryango AJECL; barimo ababyariye iwabo bitewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere. Aba bakobwa barimo ababyariye iwabo ; bavuga ko ahanini babitewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, nyamara ariko kuri ubu…

AJECL iri kwigisha urubyiruko rw’abakobwa imyuga y’ubudozi n’ububoshyi mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge,

AJECL iri kwigisha urubyiruko rw’abakobwa imyuga y’ubudozi n’ububoshyi mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge,

Imyuga y’ubudozi n’ububoshyi, aho abayiga basoza bafite urwego rwa Level one, niyo Abakobwa barimo ababyariye iwabo hamwe n’abatarabyara bigishirizwa ahitwa ku gicumbi cy’Amahoro n’umuryango AJECL; mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge. Grace Ishimwe na Umutesi Giselle Mireille babyariye iwabo; bavuga ko kwiga iyi myuga; biri gutuma batakongera kwishora mu ngeso zatuma bongera kubyarira iwabo. Ku ruhande rw’abatarabyariye iwabo…

Umuryango AJECL, wahurije hamwe abapadiri bashinzwe uburezi kugira ngo ubasobanurire ibikorwa byawo bityo nabo babigiremo uruhare.

Umuryango AJECL, wahurije hamwe abapadiri bashinzwe uburezi kugira ngo ubasobanurire ibikorwa byawo bityo nabo babigiremo uruhare.

Ashingiye ku kuba AJECL iri mu isabukuru y’imyaka 20 ikora, Padiri Iyakaremye Theogene washinze uyu muryango mu mwaka wa 2004, avuga ko yifuza ko Abapadiri benshi bamenya imikorere ya AJECL bityo bakayigiramo uruhare kandi ibikorwa byayo bakabigira ibyabo, ari nayo mpamvu yahereye ku bapadiri bashinzwe uburezi, kugira ngo bafashe AJECL kurera urubyiruko mu muco w’ubuvandimwe. Padiri Iyakaremye Theogene, avuga ko…

AJECL yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro 2023.

AJECL yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro 2023.

Ku italiki ya 23/09/2023, Umuryango Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga (AJECL) wizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Uyu munsi ubusanzwe wizihizwa ku itariki 21/09 buri mwaka, ariko kuruhande rwa AJECL wizihijwe kuri uyu wa 23/09/2023, ukaba wabereye kucyicaro cya AJECL “ Ku Gicumbi cy’amahoro” , akaba ari kunshuro ya 7 AJECL yizihije uyu munsi mukuru, aho kuri iyi nshuro uyu…

INTERNATIONAL DAY OF PEACE 2023

Every year, the International Day of Peace is celebrated around the world on September 21. The United Nations General Assembly has declared the day dedicated to strengthening the ideals of peace, observing 24 hours of non-violence and ceasefire. Never has our world needed peace so much. Since 2017, AJECL has been celebrating this Day to unite with the whole world…

Bugesera: Abafashamyumvire ba gahunda ya GWIZAMAHORO Programme biyibukije uko batangamo inyigisho z’umuco w’Amahoro.

Bugesera: Abafashamyumvire ba gahunda ya GWIZAMAHORO Programme biyibukije uko batangamo inyigisho z’umuco w’Amahoro.

Abarimu 27 baturutse mu bigo by’amashuli 16 bibarizwamo GWIZA AMAHORO CLUB mu karere ka Bugesera, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi umwe kuri Paruwasi ya Ruhuha, biyibutsa uburyo bwo gutangamo inyigisho z’umuco w’amahoro. Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga(AJECL), muri gahunda yawo yo kwimakaza umuco w’Amahoro, aho kuri uyu wa kabiri tariki 25 Mata 2023 aba barezi…

×