• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
NYARUGENGE: AJECL yahaye impamyabushobozi abanyeshuri barangije guhugurwa umwuga w’ubudozi.

NYARUGENGE: AJECL yahaye impamyabushobozi abanyeshuri barangije guhugurwa umwuga w’ubudozi.

Umuryango AJECL wahaye impamyabushobozi urubyiruko rw’abakobwa  bahuguwe umwuga w’ubudozi mu ishuri ryayo rya CEFAM VTC kuri uyu wa 01 Kamena 2024,

Ishuri rya AJECL/CEFAM VTC, ritanga amahugurwa y’umwuga w’ubudozi , kurubyiruko rw’abakobwa cyane cyane ababyaye bakiri bato n’abacikirije amashuri asanzwe kubera ubushobozi bucye, aho nyuma yo kurangiza amahugurwa buri wese ahabwa imashini idoda akishyura ½ cyayo, ibyo byose bikaba bikorwa na AJECL ku bufatanye na Friedenskinder.

kuri iyi nshuro abahawe impamyabushobozi ni 36 mu birori  byabereye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere aho umuryango AJECL ukorera.

Mu buhamya bwatanzwe n’abahuguwe , bavuga ko aya mahugurwa yabagiriye akamaro, kuko bahawe mo inyigisho zibafasha kwirinda ababashukisha ibintu bagamije kubashora mu ngeso mbi, ubu bakaba bari kwiteza imbere .

NIYOGISUBIZO Salah yagize ati” Nize umwuga w’ubudozi bampa n’imashini ubu ndadoda nkiteza imbere, nta kintu nkisaba mu rugo, ubu nange ndidodera kandi nkadodera n’abandi, ibyo byandinze kuba ntamuntu wanshuka ngo ambwire ati ndaguha amafaranga, ngo nange nshidikire amafaranga  kuko nkoresha mu mutwe wange nkabasha kuyabona”

NIYOGISUBIZO Salah

IZABAYO Aline yagize ati “ubumenyi bampaye muri iki kigo bwandinze ibishuko biri hanze dushukishwa nk’abana b’abakobwa kubera ko tuba tutabona amafaranga, ari nge nk’umwana w’umukobwa wiza muri AJECL hari byinshi navanye mo, navanye mo umbumenyi by’umwihariko ngeze hanze mbasha kububyaza umusaruro, twari twarize kwizigama amafaranga, ubu ndizigama, naguye umushinga wange, ndadoda, ndangura ibitenge, ndoda ibikapu, muri macye niteje imbere.

IZABAYO Aline

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere Bwana HATEGEKIMANA Silas, yavuze ko AJECL yakuye mu bwigunge urubyiruko rw’abakobwa bari bugarijwe n’ibibazo bitandukanye. yagize ati’’ Iki kigo cya AJECL kita ku rubyiruko cyane cyane nk’uko mwabibonye ku myuga inyuranye harimo ubudozi. turafatanya umunsi ku wundi, icya mbere mu guhitamo (selection) (guhitamo) abana bigira aha turafatanya nk’ubuyobozi  kuko nitwe twegereye abaturage, nitwe tuba tuzi imiryango ifite ibibazo, kugirango bafashwe baze muri iri shuri bige babone ubumenyi nabo babashe kujya kwitunga kugira ngo bateze imbere n’imiryango yabo.

HATEGEKIMANA Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere

Muri uyu muhango kandi wabaye n’umwanya wo gutangiza urugendo rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango AJECL umaze ushinzwe, rukazasozwa ku itariki 21/09/2024 ku munsi mpuzamahanga w’amahoro. habaye ho kandi no gufungura atoriye y’ubudozi n’ububoshyi izajya ifasha abanyeshuri barangije imyuga muri CEFAM VTC, ikazajya idoda n’imyenda y’abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Andi mafoto:

Fr.Iyakaremye Theogene, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AJECL atanga impamyabushobozi
Mme NYINAWANKUSI Bellencilla ,Umuyobozi wa AJECL atanga impamyabushobozi

Gufungura atoriye y’ubudozi n’ububoshyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×