• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
GASABO: AJECL yatanze certificates z’abubatsi b’amahoro ku banyeshuri 60 basoje amahugurwa muri Gwizamahoro club

GASABO: AJECL yatanze certificates z’abubatsi b’amahoro ku banyeshuri 60 basoje amahugurwa muri Gwizamahoro club

Ni kuri uyu wa 05 Kamena 2024, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Jabana, mu ishuri ribanza rya BWERAMVURA (EP Bwerambura), Umuryango AJECL watanze certificates z’abubatsi b’amahoro ku banyeshuri 60 bari bamaze amezi 6 bahabwa amahugurwa n’uyu muryango AJECL binyuze muri Gwizamahoro club yashinzwe muri iryo shuri mu rwego rwo gukomeza gusakaza umuco w’ubuvandimwe n’amahoro mu rubyiruko cyane ko ari nacyo cyiciro uyu muryango wahisemo kwitaho cyane ari bo Rwanda rw’ejo.

Gwizamahoro club ni ishuli ry’urubyiruko, ifite intego yo kurera ababyiruka bazavamo abanyarwanda bahujwe n’amateka yabo aho gutandukanywa nayo, bunze ubumwe n’Imana  nabo ubwabo ndetse n’ibibakikije byose, barangwa n’ukuri, ubwisanzure, ubworoherane, ubuvandimwe no gukunda igihugu cyabo. Urubyiruko rwigiramo kwirema, aho kwiremaza, kwihanduza amahwa yabo aho kuyijombesha ngo batavaho bayajombesha n’abandi. Bigiramo no kwirinda ibyonnyi by’ubuzima bategura neza ubuzima bw’uyu munsi n’ejo hazaza habo, imiryango yabo n’igihugu cyabo.

Abahawe aya mahugurwa bavuga ko kuba muri club ya Gwizamahoro aho bigiraga byinshi bijyanye no kubaka umuco w’amahoro n’ubuvandimwe byabafashije byinshi harimo kumenya kubana neza n’abandi mu mahoro kuko bamenye neza ko abatuye isi ari abavandimwe bityo batagomba gupfa ubusa bw’isi ahubwo bakwiriye kurangamira Imana mbere ya byose ubundi bagaharanira umubano mwiza hagati yabo n’Imana, nabo ubwabo, abandi ndetse n’ibibakikije byose ari yo mahoro meza ahamye.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwagaragaje ko imyitwarire y’aba bana bagize iyi club itandukanye n’iy’abandi banyeshuri bataba muri iyi club kandi ubona imyitwarire yabo yarahindutse ugereranije n’uko bahoze mbere bityo iyi club ikaba yaraje ikenewe muri iki kigo kuko yahinduye byinshi ku myitwarire y’abanyeshuri.

Aba bahawe izi certificates bakoze amasezerano ryo gutsindisha ineza inabi aho yaturuka hose ndetse banavuga n’isengesho ry’abubatsi b’amahoro nyuma batumwa kuba intumwa z’amahoro aho batuye.

Uyu muryango AJECL, ukaba umaze gutanga certificates z’abubatsi b’amahoro ku rubyiruko rusaga 3000, mu gihugu hose kuva mu mwaka wa 2017, kandi bakaba bafite gahunda ndende yo gukomeza guhugura urubyiruko rwishi bishoboka kugira ngo ikinyejana cya 21, cyizabe ikinyejana cyamahoro, gitandukane n’ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’intambara, Jenoside, ubuhunzi, urwango, inzika n’ibindi.

Andi mafoto:

Abahawe impamyabushobozi, barahiriye kuba abubatsi b’amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×