• +250787263915 / +250788305148
  • contact@ajecl.org.rw
  • Mageragere, Nyarugenge, Kigali, Rwanda
Publications
Kwigisha ubuzima bw’imyororokere ntibikwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha,

Kwigisha ubuzima bw’imyororokere ntibikwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha,

Bamwe mu bihayimana basanga kwigisha ubuzima bw’imyororokere bidakwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha, ibi kandi bigashimangirwa na bamwe mu rubyiruko by’umwihariko urwigishirizwa imyuga mu kigo cy’umuryango AJECL; barimo ababyariye iwabo bitewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Aba bakobwa barimo ababyariye iwabo ; bavuga ko ahanini babitewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, nyamara ariko kuri ubu bavuga ko kuba mu ishuli bigamo imyuga ry’umuryango AJECL bagira gahunda yo kwiga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bituma babisobanukirwa neza ku buryo batagwa mu mutego wo kwishora mu mibonano mpuzabitsina ngo batware inda zitateganijwe ; cyangwa ngo bandure indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Bamwe mu bihayimana basanga kwigisha ubuzima bw’imyororokere bitagakwiye gufatwa nk’ubushizi bw’isoni cyangwa ngo bifatwe nk’icyaha, nk’uko Padiri Iyakaremye Theogene washinze umuryango AJECL, na Padiri Rambert Dusingizimana uyobora SINEC; ari byo biro by’Abepiskopi bishinzwe amashuli Gatolika mu Rwanda babigarukaho ; aho basaba ababyeyi kutumva ko kuvuga ku buzima bw’imyororokere ari icyaha cyangwa ubushizi bw’isoni.

Muri iki gihe usanga hirya no hino mu Rwanda hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari icyuho mu kumenya amakuru y’imyororokere, bitewe na bamwe mu babyeyi batabiganirizaho abana babo ; ariko kandi bakagirwa inama yo kubitinyuka, kuko kutayamenya bigira ingaruka ku bana n’imiryango muri rusange.

Audio:

Inkuru yanditswe na, HABIMANA Cypridion

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

×