Imyuga y’ubudozi n’ububoshyi, aho abayiga basoza bafite urwego rwa Level one, niyo Abakobwa barimo ababyariye iwabo hamwe n’abatarabyara bigishirizwa ahitwa ku gicumbi cy’Amahoro n’umuryango AJECL; mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge. Grace Ishimwe na Umutesi Giselle Mireille babyariye iwabo; bavuga ko kwiga iyi myuga; biri gutuma batakongera kwishora mu ngeso zatuma bongera kubyarira iwabo. Ku ruhande rw’abatarabyariye iwabo…
